home » Events » Umugaba mukuru w’Ingabo za Kenya, Gen Julius Waweru Karangi yasuye u (...)
by: Administrator
Umugaba mukuru w’Ingabo za Kenya, Gen Julius Waweru Karangi yasuye u Rwanda

Kigali tariki 15 Gicurasi 2013

Umugaba mukuru w’Ingabo za Kenya, Gen Julius Waweru Karangi yagiriye uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda kuva tariki 13-15 z’uku kwezi. Uyu mushyitsi yagiranye ibiganiro n’Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Gen Charles Kayonga.

Ku wa kabiri aherekejwe n’Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Julius Waweru yatanze isomo mw’ishuri rikuru rya gisirikare Rwanda Defence Forces Command and Staff College) riri Nyakinama mu karere ka Musanze. Mu isomo yatanze yigishije abasirikare bakuru ibijyanye n’ inshingano yo kuyobora abo bashinzwe.

Yababwiye ko bagomba kuba abayobozi bazana impinduka nziza mu mirimo bakora, bakarangwa n’indangagaciro zikwiriye umuyobozi mwiza harimo gutanga urugero rwiza k’ubo uyobora.

Gen Julius Waweru yanavuze no ku mutekano w’akarere aho yibanze ku bimaze gukorwa mu kurwanya umutwe w’iterabwoba wa Al Shabab mu gihugu cya Somalia. Yavuze ko Al Shabab n’indi mitwe y’iterabwoba bikorana ari ikibazo gihangayikishije akarere ndetse n’Isi yose. Asaba ko ibihugu byakomeza ubufatanye mu kurandura ibikorwa by’iyi mitwe y’iterabwoba.

Ishuri ryigisha abasirikare bakuru ryashimiye Umugaba mukuru w’Ingabo za Kenya ku mpanuro n’ubumenyi yabahaye bizabafasha gukomeza kuzuza inshingano yo kuyobora neza abasirikare bashinzwe.